Saturday, January 24, 2015

Safi Madiba (Urban Boys) yamaze gusoza amasomo ye muri Kaminuza

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yarangije amasomo
 ye ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK),
akaba yamaze gushyira ahagaragara
anasobanura igitabo gikubiyemo ibijyanye n’amasomo ye
, ubu ibyishimo bikaba ari byinshi n’ingamba zikomeye
Safi yari ashyigikiwe n’inshuti ze zitandukanye

uz
wi
ku
 izina
rya
Safi Madiba,
yari
 amaze
 igihe
yiga muri
Kaminuza
 yigenga ya
Kigali
ari naho
 kuri uyu
wa Gatanu
 tariki
28 Ugushyingo 2014
 yasoje ibijyanye
 n’amasomo
 ye byose
 mu cyiciro
 cya kabiri
 cya
 Kaminuza ,
nyuma yo kumurika igitabo
akanagisobanura ubu akaba
ategereje ko umunsi nyirizina
wo kumurikirwa impamyabumenyi
ye ugera ariko hagati
aho yatangiye imihigo ikomeye
 mu muziki.Mu kiganiro yagiranye
 na Inyarwanda.com, Safi yavuze
 ko kuba yitwa Madiba nk’izina
yiyise kubera uburyo yakundaga
 Nelson Madiba Mandela yajyaga y
umva iri zina ribura
 ikintu kimwe ari nacyo yagezeho
uyu munsi, kuko uyu nyakwigendera
Nelson Madiba
Mandela yari yarize bityo nawe akaba
 yifuzaga gusoza amasomo ye agakomeza
guhesha agaciro iri zina.
Agaruka ku by’umuziki, Safi Madiba
 yashimangiye ko yari abangamiwe
 bikomeye kuko gukora umuziki ari
umwanzi w’ishuri. Safi ati:
 “Ubundi a ni umwanzi
ukomeye w’umuziki kuburyo
 kubifatanya bitoroshye, numvaga
 mboshye bikomeye
 ariko ubu ndaruhutse, ubu ahubwo
 ngiye gukora umuziki n’imbaraga zidasanzwe,
abantu batwitege rwose nka
 Urban Boys kuko abandi bo
 ntibigaga ariko njye najyaga
mbura mpugiye mu masomo”.



Safi kandi ashimira umubyeyi we kuko avuga ko iyo atamusengera
 muri aya masomo bitari kumworohera,
uretse no kumusengera akaba yarakomeje kumuha hafi nk’umubyeyi
akajya amugira inama akanamukomeza kuburyo ari umwe mu bantu akesha
 kuba yabashije gusoza aya mashuri ye.

- See more at: http://www.thesuperlevel.com/?Safi-Madiba-Urban-Boys-yamaze#sthash.yOiQittD.dpuf